Ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka yabereye mu Rwanda, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira uwo biharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wabyo.
Perezida Kagame yashimye abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi hanyuranye, yemeza ko muri iki gihe ibibazo by’amakimbirane bikomeje kwiyongera ariko ko ingabo zikwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo.
Yashimangiye ko Afurika idakwiye gutegereza ko hari uwo yaharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wayo kandi ifite ubushobozi bwo kubikemura.
Ati “Afurika iracyagaragaramo intambara nyinshi kurusha ahandi hose ku isi. Kugira ngo ibi bikemuke bisaba ubufatanye bukomeye ku mugabane ndetse n’imikorere ihuriweho.”
Yakomeje ati “Ntabwo twakwitega ko abandi bazafata inshingano z’umutekano wa Afurika. Nta mbogamizi n’imwe duhura nayo tudafitiye ubushobozi bwo gukemura. Tuzareba ibishoboka. Ingabo zacu ziteguye gukorana binyuze mu miryango y’uturere n’Umugabane muri rusange.”
Yasabye aba bagaba b’ingabo bateraniye i Kigali kuzasangira ubunararibonye mu gihe cy’iminsi ibiri iyi nama izamara, no kurebera hamwe icyakorwa mu guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano muri iki gihe.
Yashimangiye ko ingabo zirwanira ku butaka zikwiye kugira uruhare runini mu guhangana n’ibibazo birebana n’umutekano.
Ati “Muri ibi bihe bikomeye, ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Ni zo za mbere zoherezwa ku rugamba, kandi ni zo za nyuma ziruvaho. Ubwitonzi n’ubuhanga byanyu ni byo bitandukanya intsinzi n’intsindwa.”
Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko muri iki gihe, hari intambara nshya ziri kuboneka, aho ubukungu n’umutekano bishingiye ku mbuga za internet zambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga (cyberattacks) n’amakuru y’ibinyoma ashobora guhungabanya igihugu kimwe n’uko intambara yabikora Nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Uburyo bushobora guhinduka, ariko ihame rihoraho: imbaraga zacu ziri mu bufatanye bukomeye. Uyu munsi, ubwigenge ntibureberwa gusa mu mipaka, ahubwo no mu bushobozi bwo guhitamo abo dukorana nabo hashingiwe ku nyungu zacu.”
Yakomeje kandi yerekana ko ubufatanye hagati y’ingabo n’abasivile ari ingenzi cyane ko ingabo zirwanira ku butaka zikorana bya hafi n’abaturage, kandi buri gikorwa cyazo kigomba kuba kigamije umutekano n’imibereho yabo.
Ati “Imyitwarire n’ubunyamwuga mwerekana ni byo bituma abaturage babona cyangwa batabona icyizere mu gisirikare cyabo.”
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama, ashimangira ko kuba yabereye mu Rwanda bishimangira umuhate w’u Rwanda mu guharanira imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka, Gen Pierre Schill, uri i Kigali yashimangiye ko ubufatanye bw’ingabo ari ingenzi kandi ko ari bwo buzazana impinduka nziza.
Ati “Ibi ni byo bisobanuro by’ibyo duhuriyeho hano. Ni ubushake bwo gukomeza gukaza imbaraga zacu nk’abafatanyabikorwa, gukorana neza kurushaho, no kubaka umutekano rusange ushingiye ku kumvikana no kubahana. Ibyo ni byo bizatugeza ku ntsinzi y’ejo hazaza.”
Gen Pierre Schill yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwemeye kwakira iyi nama n’uburyo bwayiteguye neza.
Ati “Mu gutegura no kwakira iki gikorwa ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rugaragaza neza iyo myemerere. Intego ni uguhindura iri huriro urubuga rwo kuganira, gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka mu miyoborere y’umutekano w’Isi.”
Iyi nama izarangira ku wa 22 Ukwakira 2025, biteganyijwe ko abayitabiriye bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe.
Ku nshuro ya mbere iyi nama yari yabereye mu Bufaransa mu 2024, ihuza abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka.

