Yanditswe na Mukama Jean D’amour
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mucyaro wizihijwe ku nshuro ya 28 ku isi ku nsangamatsiko igira iti”Umugore ni uw’agaciro.”, Abo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko batinyutse baniteza imbere.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Karangazi bavuga ko baramenyereye gutangira umunsi basohoka mu nzu batambaye inkweto,bakajya mu mirima guhinga cyangwa mu biraro kwita ku matungo ariko uyu munsi ubuzima bwarahindutse.
Katushabe Gaudence ahamya ko yahinduye amateka y’urugo rwe mu buryo bw”igitangaza kuko ubu amaze imyaka irenga icumi ari senefu,umuhuza w’abashakanye mu gace atuyemo.
Ati”Nabaye senefu kubera ko nari mbanye neza n’umugabo.Nigishije umugabo wanjye gusoma no kwandika kugira ngo abone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.ubu twateye imbere mbikesha twatewe n’uyu munsi ngaruka mwaka.”
Ubu buhamya bw’aba bagore bombi bari mubitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’iguhugu, byabereye mu karere ka Nyagatare,umurenge wa karangazi kuri uyu wa 15 ukwakira 2025 ni inshuro y’uko uyu munsi wabaye umusingi w’iminduka zifatika mu mibereho y’abagore batuye mucyaro.Berekana ko kwigira no gutinyuka Ari intwaro y’iterambere kuri bo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yibukije ko muri iyi ntara y’Ibursirazuba ifite abaturage basaga miliyoni 3.5, abagore baba mu cyaro barenga miliyoni 1.8 ari “amaboko y’iterambere igihugu kidakwiye kwirengagiza.”

Agira ati“Umugore wo mu cyaro ni umutima w’urugo n’igicumbi cy’iterambere. Ni we dushingiraho kugira ngo iterambere rirusheho kuba iry’abaturage bose.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimangiye ko umugore wo mu cyaro ari inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda, kuko abarenga 70% by’abanyarwanda baba mu cyaro kandi 80% by’abagore bakora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi nk’uko n”ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare kibigaragaza muri raporo yo muri 2022.

Yunzemo ati “Uyu munsi ni umwanya wo gushimira umugore uruhare rwe mu mibereho y’umuryango no kumushishikariza gukomeza kwiteza imbere.
Umugore ni umutima w’urugo, ni igicumbi cy’urukundo n’iterambere.”Yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kongerera umugore ubushobozi, hakiri imbogamizi zirimo gukora ubuhinzi budasagurira amasoko, ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkuko Family Magazine ibitangaza.
Uretse ubuhamya bw’abagore batinyutse nka Mukayuhi na Kankwanzi, imibare yerekana ko politiki n’imishinga ya Leta imaze kugira ingaruka nziza ku mibereho y’abagore bo mu cyaro, hirya no hino mu gihugu.




