Yanditswe na Dushimimana Elias
Abaturage bo mu Murenge wa Murundi, mu kagari ka Ryamanyoni, mu Karere ka Kayonza, bafite ikibazo cy’uko batagira irimbi rusange, bagahitamo gushyingura ababo bitabye Imana mu ngo.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV, bavuga ko batorohewe n’iki kibazo kuko usanga gushyingura mu ngo hari abo bigora igihe bapfushije ababo bikaba byatuma basiragirana umurambo cyane cyane abakodesha.
Bagize bati” Irimbi rusange ryabaye imari ishyushye mu Kagari ka Ryamanyoni, Inaha dufite ikibazo cyo kutagira irimbi rusange kuko tugorwa cyane no gushyingura igihe twagize ibyago, niba udafite ubutaka bwawe birakugora ku buryo ushobora kwirirwa ushakisha aho ushyingura kandi nabwo bakakwishyuza amafaranga hagati y’Ibihumbi 30 Frw n’Ibihumbi 50 Frw. Nk’iyo utabifashijwemo n’ugucumbikiye cyangwa umukuru w’umudugudu bikubera ingume”.
Bakomeza bati” Nkatwe rero dukodesha biratugora cyane kuko hari ubwo ucumbika ku muntu udafite ubutaka cyangwa isambu nini noneho wapfusha ukamara umunsi wose ushakisha aho ushyingura uwawe cyakora kubwo amahirwe ukaba wabona amafaranga akwemerera gushyingura mu irimbi ry’ahandi tudatuye cyangwa se hakaba uwagutabara kubwo amaburakindi, gusa Leta yacu dukunda ihora ituba hafi, nihagurukire iki kibazo kuko kitatworoheye itwegereze irimbi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, kuri iki kibazo cyo kutagira irimbi rusange mu Kagari ka Ryamanyoni, ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko nyuma yo kumenya iki kibazo cyahise gishakirwa igisubizo uretse ko n’uyu murenge usanzwe ufite irimbi irimbi rusange kandi ryoroheye buri wese kimwe no mu tundi tugari tuhegereye.
Yagize ati ” Mu byukuri gushyingura mu ngo sibikorwa kuko batagira irimbi kandi icyo kibazo ntikikihagaragara bitewe nuko muri aka Kagari ka Ryamanyoni hatangiye gutunganwa irimbi rusange, bari gusoza kurizitira ku buryo mu minsi mike bazaba batangiye kurikoresha.
Ikindi navuga ko ntawe ukwiye gushyingura mu ngo kuko mu Murenge wa Murundi dusanzwe dufite irimbi rusange kandi riri ku giciro cyoroheye buri wese, ndetse no mu tundi tugari duhana imbi n’aka Ryamanyoni hari irimbi muri make barashaka iryabo ryihariye”.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hatowe itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi mu Rwanda. Ryari rigamije gutanga umurongo no guca akajagari kagaragaraga mu mikoreshereze y’amarimbi ndetse no kugira uburyo buzwi bujyanye no gushyingura.
Itegeko rigenga amarimbi kandi risaba ko yose azitirwa. Kuva itegeko ryajyaho mu 2013, ntabwo gushyingura ahatari mu irimbi rusange nko mu masambu byemewe, mu gihe nta cyangombwa cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Abaturage bo mu Kagari ka Ryamanyoni barasaba irimbi rusange
