Abaturage bo mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, batunguwe no gusanga umurambo w’umusore witwa witwa Irakiza, umanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka 22, umurambo we bawubonye ahagana saa moya z’umugoroba.
Umwe mu baturage baturanye n’iwabo w’uyumusore, yagize ati: “Twumvise inkuru idutunguye, kuko ntitwari tuzi ko afite ibibazo byamugeza aho kwiyambura ubuzima. Uyu musore twamumenyereye ari umuntu uhora atuje ariko biragaragara ko yari afite intimba atagaragazaga.”
Undi muturage yagize ati: “Ni igihombo gikomeye ku muryango we n’Akarere muri rusange. Turasaba ko habaho ibiganiro bihoraho mu rubyiruko kugira ngo hakumirwe ibibazo nk’ibi biganisha ku kwiyahura, kuko ibi bintu muri aka Karere kacu bimaze kurambirana rwose kwiyahura nta cyumweru cyashira tutumvise umuntu wiyahuye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko aya makuru bayamenye nkuko Ukweli Times ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Ni byo amakuru twayamenye, ko Irakiza yasanzwe mu mugozi, ariko ntituramenya impamvu yabyo, kuri ubu RIB, irimo gukora iperereza ngo harebwe icyamwishe, ubu rero umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro ngo hakorwe iperereza hamenyekane impamvu.”
