Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, Nibwo Urukiko rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahanishije Karasira Uzaramba Aimable alias Professor Nigga , igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, runategeka ko imitungo ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha yarekurwa.
Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Ashinjwa kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Karasira yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Naho ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.
Karasira w’imyaka 48 wahoze ari umwarimu wa kaminuza ndetse n’umuhanzi, yafunzwe kuva mu mwaka wa 2021, akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we.
