Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, hiciwe umusore witwa Izabayo Olivier w’imyaka 19 wari ugiye kwishyuza abagabo babiri amafaranga 400 Frw.
Amakuru avuga ko byabaye ubwo nyakwigendera yajyaga kwishyuza abo bagabo babiri bakora akazi ko kubagira inyama mu isoko rya Kibilizi barimo uw’imyaka 39 n’uw’imyaka 24, bimuviramo urupfu.
Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba ni bwo abo bagabo batiye ipombo uyu nyakwigendera ngo bahage igare, bagenda batamwishyuye 400 Frw noneho abakurukiye agira ngo abishyuze bamutera icyuma bakoresha mu kubaga arapfa. Bikimara kuba byahise birakaza abaturage bahita babatera amabuye bibaviramo gukomereka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bakora inama n’abaturage.
Ati “Icya mbere twakoze ni uguhosha imvururu kuko abaturage bari barakaye bashaka kwihanira, no guhumuriza umuryango wa nyakwigendera. Abaturage twabasabye ko bakwiye kujya birinda kwihanira, ahubwo bagatangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano tunabasaba kwirinda ibiteza umutekano muke hagati yabo”.
Abakekwa bahise batabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, sitasiyo ya Rubengera ariko babanza koherezwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo bavurwe ibikomere byaturutse ku mabuye batewe n’abaturage bashakaga kwihorera ku rupfu rw’uyu musore w’imyaka 19.
