Ku gicamunsi cyo Cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2025, Nibwo Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kwirukanamo ingabo zirwanira ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko ibice byigaruriwe na AFC/M23 ni Maful, Bihola, Shoga, Bwambalilo, Busoro, Kinyere, Burora na Ngesha.
Iyi mirwano yasakiranyije AFC/M23 n’uruhande rwa Leta yasize aba barwana ku ruhande rwa Leta bimukiye mu kindi gice cya Mahanga na Kazinga hafi n’umupaka wa Masisi na Walikale.
AFC/M23 yigaruriye utu duce mu gihe hari hashize iminsi tuberamo ubwicanyi bukorerwa abaturage bahatuye bukorwa na Wazalendo, ahanini ubwo bwicanyi bwakorerwaga mu gace ka Shoga no mu nkengero zako.
Ihuriro rya AFC/M23 ryari rimaze iminsi riteguza aba baturage bo muri ibyo bice kubatabara, kubera batotezwaga na Wazalendo hamwe n’ingabo za Congo.
Amakuru dukesha UMUNOTA avuga ko imirwano ikomeje muri ibi bice ndetse na Wazalendo iri gukora uko ishoboye ngo yisuganye, batere bisubize ibi bice bakoresheje ibitero.
Agace ka Shoga n’uduce tuyikikije hamaze igihe habera imirwano, bituma abaturage baho bahorana ubwoba ndetse abandi benshi bavuye muri ako gace bashaka ubuhungiro kubera ihohoterwa bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro.
