Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 03 Nzeri 2025, Nibwo umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo yapfiriye muri Uganda azize uburwayi.
Bikem Uwayesu uri mu bari bahagarariye inyungu ze yahamije amakuru y’urupfu rwe, dore ko bari kumwe muri Uganda.
Yavuze ko ku wa 28 Kanama 2025 ari bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025, kibera i Mbarara.
Nyuma yo gutaramira i Mbarara, ku wa 31 Kanama 2025 Gogo n’itsinda bari kumwe bahise berekeza i Kampala aho bari bafite gahunda na sosiyete yagombaga kwamamariza.
Akimara kugera i Kampala, Gogo yatangiye kurwara araremba, ariko abantu bagira ngo biri bworohe cyane ko ubu burwanyi yari asanzwe abufite nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ubu burwayi bwarushijeho gukomera birangira ajyanwe kwa muganga, ariko akigerayo ahita yitaba Imana.Gogo ni Umunyarwandakazi wari afite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, izina yakomoye ku kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
