Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Nzeri 2025, Nibwo Sendika y’Abakozi batunganya Imisatsi , inzara n’Ubwiza (HAWU) yatangaje ko igiye kubazigamira muri Ejo Heza agera ku 12,500 Frw ku mwaka.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa HAWU, Haruna Rushigajiki, ubwo habaga umuhango yashyikirijemo impamyabushobozi abasaga 300 bari bamaze amezi atandatu bahugurirwa ku murimo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa HAWU, Haruna Rushigajiki, yashimiye abafatanyabikorwa bafasha sendika kugera ku musaruro wayo umunsi ku munsi ndetse no kuzuza gahunda za Leta zijyanye no guteza imbere umwuga uhesha ishema abawukora.
Yagize ati: “Ni ibintu bishimishije cyane kubona dusohora abakozi bangana gutya kandi bafite ubushobozi ku isoko ry’umurimo. Ibi byose tubigeraho kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.”

Rushigajiki wasabye ko gahunda yo kwigira ku murimo yakomeza gushyirwamo imbaraga ku buryo igera ku mubare munini w’abakozi hirya no hino mu gihugu, yanagaragaje ko abaganaga serivisi zo gukora umimisatsi, inzara n’ubwiza hambere wasangaga badaha agaciro Abanyarwanda bayitanga nkuko bagahaga abanyamahanga bayitangira mu Rwanda gusa kugeza ubu imyumvire ikaba yarahindutse.
Tuyishime Eric uri mu bashyikirijwe impamyabushobozi, yabwiye abanyamakuru ko ubwo yatangiraga kubikora yabonaga bizamugora kubaho nta cyemeza ko ari umwogoshi w’umwuga, agahitamo kugana gahunda ya “Igira ku murimo”, kandi ubumenyi yahawe agiye kububyaza umusaruro.

Ati: “Nkibitangira nibazaga uko nzabaho ntakibyemeza ko mbishoboye gusa ubwo nahawe icyemezo byatwongereye imbaraga kandi amasomo twahawe tugiye kuyabyaza umusaruro ikindi kuba HAWU igiye kujya ituzigamira ni ikigaragaza ko twitaweho kandi umwuga dukora hari abawuha agaciro. Mu byukuri turashimira cyane Sendika yacu n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.
Cyiza Vedaste, Umukozi wa RTB wari witabiriye uyu muhango, yasabye abahawe impamyabushobozi kuba aba ambasaderi beza no gushishikariza bagenzi babo kujya muri iyi gahunda ndetse kandi abashoramari mu bijyanye no gutunganya imisatsi, inzara n’ubwiza bagomba kugira uruhare muri gahunda yo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwigira ku murimo, hagamijwe kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati” Mbere na mbere ndashimira cyane HAWU yiyemeje guteza imbere no kuzamura urwego rw’ababarizwa mu mwuga wo gukora no gutunganya imisatsi n’inzara ndetse n’ibindi bifitanye isano. Icyo dusaba abahawe impamyabushobozi ni uko bashishikariza bagenzi babo kujya muri iyi gahunda ikindi abashotamari muri uyu mwuga turabasaba kugira uruhare mu iterambere ry’abawubarizwamo”.
Sendika ya HAWU ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda u Rwanda rufite yo gufasha kwigira ku murimo.





Yanditswe na Dushimimana Elias
