Umusore witwa Nikuze Félicien wo mu Mudugudu wa Nyakagashikura, Akagari ka Mwezi Umurenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke uri mu kigero cy’imyaka 37 yatawe muri yombi, akurikiranyweho kwica se witwa Nsengimuremyi Edouard, amutemesheje umupanga mu mutwe amuziza kutamuha umunani.
Amakuru avuga ko uwo musore w’imyaka 37 usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ngo ubwo we na se umubyara bari mu gikoni batetse, yamubajije impamvu atamuha umunani, se amusubiza ko azawumuha najya gushaka noneho undi ahita yihina mu nzu azana umupanga amutema ku kuguru se agwa hasi uwo musore akomeza kumutema mu mutwe.
Ubwo ibyo byabaga nyina w’umusore yari ahari ariko asa n’utazi ibiri kuba kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umukobwa w’umuturanyi niwe wahanyuze abona ibiri kuba ashatse gukangara uyu musore amubwira ko namwegera nawe amutema, uwo mukobwa yiruka ajya guhuruza abaturanyi bahagera umusaza amaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascene yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abaturanyi bahuruye bafashe ukekwa ataracika, ndetse ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.
Ati “Abaturage twabasabye gufatanya mu kwicungira umutekano kugira ngo tugire umuryango utuje, tubasaba kunga ubumwe no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba ari abarwayi tubavuze”.
Umurambo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Edouard wajyanywe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Asize abana batanu n’abuzukuru.
