Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025, Nibwo Umuryango ‘AKWOS’ na Play International, basuye banaremera amakipe atandukanye yiganjemo ay’abakobwa, mu Murenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana, binyuze mu binyuze muri porogaramu yitwa “Toutes En Sports” hagamijwe gushishikariza abana b’abakobwa mu turere dutandukanye kwitabira imikino na siporo.
Ni ibikorwa bikorwa hifashishijwe imikino y’umupira w’amaguru ikinywa n’amakipe abarizwa muri ako gace, aho ababyeyi mu biturage bitandukanye bahererwamo ubutumwa butandukanye ngo bajye baha umwanya abana b’abakobwa nabo bitabire imikino kandi bumve batekanye kuko siporo ni iya bose.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’imbaga nyamwishi cyane cyane abo mu Kagari ka Rweru, abarimo abageze mu zabukuru bari baje gushyigikira abana babo batejwe imbere n’impano zabo dore ko bamwe bamaze kubengukwa n’amakipe akina muri shampiyona y’ibyiciro bitandukanye mu Rwanda nk’icyambere n’icyakabiri mu bagore n’abagabo dore ko hari hari abakina mu ikipe ya APR Women FC na Muhazi United yamaze kumanuka mu Cyiciro cya II mu mwaka wa 2024-2025.
Kayigi Bartazal uzwi nka Bartez, usanzwe utoreza umupira w’amaguru mu makipe atandukanye mu Karere ka Rwamagana, cyane cyane mu Murenge wa Munyaga, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru INKURUZACU nyuma yuko bashyikirijwe ibikoresho, yavuze ko inkunga bagenerwa na AKWOS na Play Interantional zabazamuriye urwego ndetse zinakuraho zimwe mu mbogamizi abakinnyi n’abatoza bahuraga nazo bitewe n’ubuhobozi buke cyane ko abenshi baturuka mu miryango itifashije ku buryo mbere wasangaga hari abaza gukina bambaye inkweto ziciriritse ikindi hakaba n’abacitse intege bakazibukira ibijyanye no gukina.
Agira ati” Uretse gushimira Imana naho ubundi iyo itaduha AKWOS na play International bamwe muri twe tuba tutakibarizwa muri uyu mwuga kuko mbere yuko iyi miryango itwegera wasangaga ntabikoresho bihagije dufite bikagabanya umubare w’abakinnyi dutoza kuko abenshi mu bana batugana baturuka mu miryango ikennye, itifashije ku buryo hari abaza badafite inkweto zo gukinisha uretse boda boda kandi natwe ugasanga ntabikoresho nkenerwa dufite bigatuma hari amarushanwa runaka tutitabira.
Gusa nyuma yuko AKWOS na Play International batwegereye bakadutera ingabo mu bitugu binyuze mu nkunga baduha nk’ibikoresho birimo imyambaro(jersey), inkweto zo gukinana ndetse n’imipira yo gukina byatuzamuriye morare, iyo dusuye cyangwa twakiriye amakipe aturutse ahandi twambaye imyenda myiza tuba dusa neza imipira duhabwa ku buryo n’abana bakiri bato bifuza kuba nkatwe. Ubwo rero kuva ibyo byose twatangira kubihabwa byatanze umusaruro mwiza, mu makipe akomeye muri iki gihugu hari agiye afite abakinnyi baturuka hano I Munyaga, turabashimira cyane”.
Neema Icyishatse, Umuyobozi wa Pologaramu mu Muryango ‘AKWOS’, aganira na INKURUZACU yavuze ko uyu muryango wiyemeje gusigasira no guteza imbere impano z’abato cyane cyane abakobwa bakina umupira w’amaguru ndetse no gushishikariza ababyeyi gukunda, gukundisha abakobwa babo siporo.

Agira ati” AKWOS ku bufatanye na Play Internationa twiyemeje guteza imbere impano no gushishikariza ababyeyi gukundisha siporo abakobwa kuko hari igihe usanga nibo babaca intege bumva ko iyo umukobwa agiye gukina umukino runaka aba agiye mu ngeso mbi ndetse akamwumvisha ko ntaho bizamugeza uretse guta umwanya. Hirya no hino mu gihugu hagaragara impano zitandukanye z’abakobwa ariko hari igihe usanga bagorwa no kugaragaza impano zabo kubera ubushobozi buke, kutagira ibikoresho bifashisha, ibyo byose rero nibyo bituma duhaguruka tukabasura ndetse tukabatera inkunga, bagahabwa ibikoresho”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyaga butangaza ko uruhare AKWOS na Play Internation bagira mu iterambere ry’abakina umupira w’amaguru cyane cyane abangavu ni urugero rwiza kandi rwabyaye umusaruro mwiza bityo ko rukwiye gukurikizwa kandi rwatanze umukoro ku bindi bisigaye gukorwa nkuko Rukundo Emmanuel ushinzwe imiyoborere muri uyu murenge yabitangaje.

Ati” Mu izina ry’Umurenge wa Munyaga, turashimira cyane AKWOS na Play International nk’abaterankunga badushyigikira umunsi ku munsi, baharanira ko impano z’abakinnyi zitera imbere zikazamuka ku rwego rushimishije binyuze mu bikoresho bitandukanye batanga ndetse n’ubutumwa batanga. Mu byukuri ibikorwa byabo birivugira kandi ni urugero rwiza, baduhaye umukoro ku buryo ibindi bikenewe bisigaye nk’ubuyobozi tugomba kubyitaho”.
Uwimana Clarisse, Umunyamakuru wa Radio B&B Kigali FM ukorana na Play Internationa, mu ruhame ubwo yaganiraga n’umukecuru wihebeye umupira w’amaguru wo muri uyu murenge, yavuze ko uyu mukino uhuza abato n’abakuru yawukunze kuva akiri muto gusa kubera ubukene no kudashyigikirwa bituma awukuramo akarenge.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko iyo abaterankunga nka AKWOS na Play International babagannye bizamurira icyizere abana babo bakagaragaza impano zabo ntankomyi ndetse anongeraho ko iyo ibi bihe aza kuba akiri muto byamworohera kuba umukinnyi w’igitangaza ugereranyije na mbere bazitirwaga na birantega nyinshi.
Umuryango AKWOS uteza imbere umugore n’umukobwa binyuze muri siporo ku bufatanye na Play International bari gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abana b’abakobwa mu turere dutandukanye kwitabira imikino na siporo muri programu yitwa Toutes En Sports.
Ibi bikajyana no guha ubutumwa ababyeyi mu biturage bitandukanye ngo bajye baha umwanya abana b’abakobwa nabo bitabire imikino kandi bumve batekanye kuko siporo ni iya bose.
AKWOS isanzwe ukorera ubukangurambaga nk’ubu binyuze mu mikino mu turere twa Rwamagana, Kirehe na Gasabo, bikaba bniteganyijwe ko mu minsi iri imbere uzaba ukorera n’ahandi hatandukanye nkuko ihakorera izindi gahunda binyuze muri porogaramu zinyuranye.

Ubwo Uwimana Clarisse, Umunyamakuru wa Radio B&B Kigali FM yaganiraga n’umukecuru wihebeye ruhago






Yanditswe na Dushimimana Elias
