Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, Nibwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bahanganiye hafi y’umupaka wa Kavimvira uhuza iki gihugu n’u Burundi, batandatu bahasiga ubuzima.
Ni imirwano yabaye ubwo Wazalendo yageragezaga kwima inzira abavaga mu Burundi, bajya gushyingura Colonel Gisore Patrick wayoboraga batayo y’ingabo za RDC, uherutse gupfira mu mpanuka y’indege hafi ya Kisangani.
Mu bo bivugwa ko bimwe inzira na Wazalendo harimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta, Jean-Jacques Purusi, abasivili n’abasirikare bari baherekeje umurambo wa Col Gisore wavanwe i Bujumbura.
Nyuma y’aho batayo ya RDC izwi nka ‘Panther’ igenzura umupaka wa Kavimvira, irushije imbaraga Wazalendo, na bo ku wa 26 Kanama bayigabyeho igitero cyo kwihorera, bafite intego nyamukuru yo kugenzura uyu mupaka uherereye muri teritwari ya Uvira.
Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yatangaje ko abarwanyi 14 ba Wazalendo bagerageje kwigomeka ku ngabo z’igihugu bafashwe, bashyikirizwa umuyobozi wabo.
