Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama 2025, Nibwo muri rigori iherereye mu Kagari ka Bwerankori, mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, hasanzwe umurambo w’umusore, bikekwa ko yiciwe ahandi bakaza kuhamujugunya mu rwego rwo kuyobya uburari.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace, batangarije BTN dukesha iyi nkuru ko, uyu murambo wabonywe bwa mbere n’abasore binuraga umucanga wari wazanywe n’amazi y’imvura yari yaraye iguye noneho bigiye imbere bagwa kuri uwo murambo batangira gutabaza.
Aba baturage bakomeje bavuga ko nubwo hari abakekwa ko nyakwigendera yaba yarazanywe n’amazi siko bimeze bitewe nuko ingano y’asanzwe ahanyura n’ayahanyuraga ubwo imvura yagwaga atari afite imbaraga zimutembana bitwe nuko ari make ko ahubwo bishoboka ko ari abagizi ba nabi bamwiciye ahandi bakaza kuhamushyira mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso.
Bati” Abantu bashobora gutekereza ko yahazanywe n’amazi ariko siko bimeze bitewe nuko ayo mazi ntambaraga yari afite zatuma ahamugeza, ahubwo birashoboka ko ari abagizi ba nabi bamwiciye ahandi bakaza kuhamujugunya mu rwego kuzimangatanya ibimenyetso”.
Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko kuba uyu muhanda wasanzwemo nyakwigendera uba wijimye nijoro kuko ntamatara awucanira ufite, byaba ari kimwe mu byafashishe abagizi ba nabi bikekwa ko bamwishe kuhamuzana ntamususu bityo bakaboneraho gusaba ko yashyirwamo hakajya habona.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, kuri iyi nkuru y’incamugongo, ku murongo wa telefoni yahamirije INKURUZACU iyi nkuru, aho yavuze ko icyamwishe kitaramenyekana kuko hagikorwa iperereza nubwo mu myenda yari yambaye hasanzwemo ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara.
Yagize ati” Yabonywe n’abari mu bikorwa byo gutwara umucanga, babonyemo umurambo utari wangiritse cyane bahamagara Polisi na RIB, birahagera, ariko hari ibyangombwa byari mu mufuka birimo uruhushya rwo gutwara, yari yanditse amazina ya Habanabakize Thomas w’imyaka 40 ishobora kuba ariye cyangwa itariye kuko yari yangiritse cyane. Icyakozwe ni uko hafashwe ibimenyetso bya gihanga ngo hamenyekane umwirondoro we kubera ko amazi yamutwaye akajya kumutsindagira muri uwo mucanga wari uri mu mazi”.
Inkuru nk’iyi muri aka Karere ka Kicukiro iherutse kumvikana mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Gatenga, hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 37 witwa Niyonsaba Janvier mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, bikekwa ko yahiciwe.
Yanditswe na Dushimimana Elias
