Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryahaye Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye uwari umutoza wayo, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ ibihumbi 22,5$ [arenga miliyoni 30 Frw] kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Mu kwezi kwa Mata muri uyu mwaka ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Robertinho wari umutoza wayo biza no kurangira batandukanye. Nyuma yaho, uyu mutoza yaje kurega Murera mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ashinja ubuyobozi bwayo kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Yasabaga FERWAFA kumwishyuriza amafaranga angana na $22,500 y’imishahara n’ibindi yari aberewemo. Byarangiye bidakozwe ubundi Robertinho ahitamo kujya muri FIFA. Kuri ubu FIFA yafashe icyemezo ko Rayon Sports igomba kumwishyura aya mafaranga.
Ingingo ya mbere y’iki cyemezo, igaragaza ko ikirego cya Robertinho cyakiriwe, mu gihe iya kabiri ivuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba kwishyura $22,500 agera kuri 32,556,285 FRW.
Iki cyemezo kivuga ko nk’uko “biteganywa n’ingingo ya 8 mu mugereka wa 2 w’amabwiriza agena igura n’igurishwa ry’abakinnyi, mu gihe hatishyuwe amafaranga yose mu gihe cy’iminsi 45 uhereye igihe hamenyeshejwe iki cyemezo, ingaruka zikurikira zishyirwa mu bikorwa.”
Zimwe mu ngaruka zigaragazwa n’iki cyemezo zaba kuri Rayon Sports mu gihe itakwishyura uyu mutoza ariya mafaranga muri iki gihe yahawe, zirimo kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaba abo mu Gihugu na mpuzamahanga kugeza igihe cyose yishyuriwe.
Robertinho yahagaritswe na Rayon Sports FC tariki ya 14 Mata 2025, mu gihe amasezerano ye yari asigaje amezi abiri gusa kuko yagombaga kurangirana n’ukwezi kwa Kamena.
Yanditswe na Dushimimana Elias
