Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, Nibwo mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Ntora, mu Kagari ka Ruhango, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, hasanzwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, bikekwa ko yishwe n’abajura.
Bamwe mu baturage batuye ahasanzwe umurambo, babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera bamusanganye igikomere ku jisho no mu mutwe bisa nk’aho yakubiswe inyundo, bigakekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana cyangwa abajura.
Bakomeza bavuga ko nyakwigendera basanze abamwishe bamwambuye imyenda yose asigarana akambaro k’imbere gusa, barangije bamutaba umutwe wonyine kugira ngo amaraso adakomeza kuva ari menshi.
Banavuze ko badasanzwe bamuzi muri ibyo bice bagakeka ko hari abantu bashobora kuba baje kuhamwicira bamukuye ahandi.
Aba baturage kandi banashimangiye ko aka gace kiciwemo uyu mugabo gateye inkeke bitewe n’imiterere yaho bityo basaba inzego z’umutekano kuhakaza umutekano.
