Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, Nibwo hatangiye gucaracara inkuru y’incamugongo ibika urupfu rwa Carlos Ray wamamaye muri sinema nka Chuck Norris, wapfuye afite imyaka 86.
Inkuru y’urupfu rwa Chuck Norris yatangajwe bwa mbere n’abo mu muryango we babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bakaba bemeje ko uyu mukinnyi wa filime yapfuye mu gitondo cyo ku wa Kane.
Mu butumwa umuryango we watambukije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati “Imitima yacu yuzuye agahinda ko kubamenyesha ko Chuck Norris yitabye Imana mu buryo butunguranye ejo mu gitondo. Nubwo amakuru y’urupfu rwe twifuza ko yaguma ari ibanga ry’umuryango turabamenyesha ko kugeza ku mwuka wa nyuma yari akikijwe n’abo mu muryango we kandi yatashye mu mahoro.”
Bakomeje bagaragaza Chuck Norris nk’umukinnyi w’imikino njyarugamba wari ikimenyabose ku Isi, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane muri sinema mu gihe abo mu muryango we bo bamufataga nk’intwari yawitangiye.
Bagaragaje ko nubwo yitabye Imana bishimira ko yabayeho ubzuima bufite ukwizera, intego n’ubwitange yaba mu kazi ke by’umwihariko bakishimira ko yakundishije abatari nake sinema.
Abo mu muryango wa Chuck Norris bagaragaje ko nubwo imitima yabo yashenguwe n’urupfu rw’uyu musaza ariko bakaba bishimiye bikomeye ubuzima yabayeho n’ibihe byiza bagiranye.
Nyakwigendera wari uri mu zabukuru, yamenyekanye muri filimi zitandukanye harimo ‘The delta force’ yasohotse mu 1986, ‘Missing in action’ yasohotse mu 1984, ‘Invasion USA’ yasohotse mu 1985 n’izindi nyinshi.


