Ku wa Mbere tariki ya 09 Werurwe 2026, Nibwo umwarimu wigishaga ku ishuri rya G.S Bihinga riherereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yuko mu nzu yabagamo hasanzwemo umunyeshuri w’imyaka 15 wari waburiwe irengero n’umuryango we.
Ni amakuru yabanje gutangazwa n’umunyamakuru Sam Kabera binyuze ku rubuga rwa X, aho yavuze ko uyu mwarimu yigisha mu mashuri abanza kuri iki kigo, mu gihe uwo mwana we ari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye kuri iryo shuri.
Bivugwa ko uwo mwana w’imyaka 15 iwabo batangiye kuvuga ko bamubuze kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Umuryango we ngo waje kujya kumubaza ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.
Mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bwageragezaga kumenya aho umwana yaba aherereye, bamwe mu babonye uwo munyeshuri bagiye bavuga ko bamubonye ajya ku icumbi ry’uyu mwarimu. Byatumye ubuyobozi bw’ishuri bumwaka urufunguzo rw’inzu ye kugira ngo harebwe niba ari ho ari nkuko BTN ibitangaza.
Bagezeyo basanze uwo munyeshuri aryamye muri iyo nzu, bituma bahita bahamagara inzego zishinzwe ubugenzacyaha.
Uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.
SP Twizeyimana yanibukije ko gusambanya abana cyangwa kubakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba ababikora kubireka.
Yanasabye abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu ajyana umwana utari uwe mu nzu bikekwa ko yaba agamije kumukorera ibikorwa by’ihohoterwa, aho kubifata nk’ibintu bisanzwe.
Itegeko risobanura ko gusambanya umwana ari igikorwa cyo kwinjiza igitsina, intoki cyangwa ikindi kintu mu myanya y’ibanga y’umwana.
Iyo gihamijwe n’urukiko, uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Mu gihe uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.
