Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha – RIB rwatangaje ko rwafunze Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, RIB yavuze ko abakurikiranyweho ibi byaha, bafashwe hashingiwe ku birego RIB imaze iminsi yakira by’abakobwa batandukanye harimo abato ndetse n’abakuru. Abaregwa babizezaga akazi mu ruganda rw’imigati, abemeye bahura nabo bakabajyana mu ishyamba, bakabatera ubwoba mbere yo kubasambanya ndetse bakabatwara ibyo bafite birimo amafaranga na telefoni.
RIB iraburira abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko itazadohoka kubarwanya. Iranakangurira abantu kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe aho bakeka icyaha kugira ngo ababikora bakurikiranywe bahanwe.
