Yanditswe na Dushimimana Elias
Ihuriro ry’abakozi n’abashinzwe kwita ku bakozi mu Rwanda ‘People Matters Kigali-Rwanda, risanga umugore akwiye kubahwa aho ava akagera kuko niwe musemburo w’ibyishimo n’iterambere cyane cyane ku bakora ibikorwa by’indashyikirwa.
People Matters yateguye ibirori byahurije hamwe abagore bakora mu bigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho ku wa wa 08 Werurwe 2026, bifatanyije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, (International Women’s Day), aho bishimiraga ibyo bamaze kugeraho n’icyakomeza gukorwa ngo umugore akomeze kwiteza imbere n’igihugu muri rusange nk’umusemburo w’ibyiza.
Murenzi Steven, Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abakozi n’abashinzwe kwita ku bakozi mu Rwanda ‘People Matters Kigali-Rwanda, yatangarije INKURUZACU ko bateguye uyu munsi mu rwego rwo kuzirikana ibyiza by’abagore n’ibikorwa byabo by’indashyikirwa akamaro bifitiye umuryango Nyarwanda ndetse ko bafashe iya mbere ngo bahuze abagore baganire kandi bagirane ibihe byiza byo gusabana, iyo bahuye nko kuri uyu munsi mpuzamahanga wabahariwe.
Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko ntawe ukwiye gusigara inyuma ku gushyigikira umugore kuko ari we soko y’ibyishimo n’iterambere ry’igihugu. Ati” Mbere na mbere abagore bose tubifurije kuryoherwa n’ibyiza bamaze kugeraho, kwishimira uyu munsi nk’ikimenyetso kigaragaza ko ibyo bakora bihabwa agaciro. Twese tugomba kugera ikirenge mu icy’Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wahaye ijambo akanasubiza agaciro abagore bari barambuwe”.
Akomeza ati” Ninde wakwirengagiza ko umuntu avuka nyuma y’iminsi myinshi ari munda ya nyinaumugore)?, Niyo mpamvu rero ibirori nk’ibi ‘People Matters Kigali-Rwanda ibitegura mu rwego rwo gushimira abagore kuko ni ab’agaciro kenshi, Bakomezanye umuhate mu byo bakora byose kandi babe umusemburo w’iterambere ry’igihugu banasigasira ibyagezweho”.

Murenzi kandi yanaboneyeho kunenga abagabo bagifite imyumvire yo gutesha agaciro abagore, aho hari abiyumvisha ko bataragera ku rwego rw’abagabo. Ati” Ntidukwiye gutesha agaciro abadamu, niba uri umugabo wumva ko umugore ntakigenda, adashoboye uribeshya rwose kuko nibo batubyara, mu kazi baritanga kandi bagatanga umusaruro rero nibo musemburo w’ibyishimo n’iterambere ry’igihugu”.
Bamwe mu badamu bitabiriye iri huriro bashimiye cyane Ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bitewe nuko iyo bahurije hamwe bunguka ibitekerezo ndetse hakabamo no gushyikirana biturutse ku biganiro bagiranye hagati yabo.
Bati” Mbere na Mbere turashima cyane People Matters yateguye uyu munsi twahurijwe hamwe, twishimye kandi twabyinnye intsinzi y’ibyagezweho. twunguranye ibitekerezo ku byaduteza imbere n’igihugu muri rusange. Mu byukuri iyo duhuriye hamwe, tukizihiza uyu munsi ni ikigaragara ko dufite ubuyobpozi bwiza budakandamiza uburenganzira bw’umugore no kudahisha ibikorwa bye by’indashyikirwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka (2026), ku rwego mpuzamahanga iragira iti “Uburenganzira, Uburinganire n’Iterambere ku bagore n’abakobwa bose” (For ALL Women and Girls: Rights. Equality. Empowerment)
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, (International Women’s Day) watangiye kwizihizwa bwa mbere ku wa 19 Werurwe 1911, wizihirijwe mu bihugu bine byo ku mugabane w’u Burayi, birimo Austria, Denmark, Ubudage na Switzerland. Icyo gihe, abarenga miliyoni imwe nibo bitabiriye ibikorwa byo gushyigikira uburenganzira bw’abagore.
Igitekerezo cyo gushyiraho uyu munsi cyatangajwe mu 1910 mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yabereye i Copenhagen muri Denmark, gitangizwa n’umunyapolitiki w’Umudage witwa Clara Zetkin.
Abitabiriye ibiganiro bafashe n’umwanya wo gufata ifoto y’urwibutso:



Umuyobozi wa People Matters ahagararanye n’umufasha we



Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo










Amafoto: People Matters Kigali-Rwanda
Cameraman: Shimwamwami Steven (Tel: +250784283635)
