Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025, Nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Brig Gen Deo Rusanganwa wari Chairman w’Ikipe ya APR FC, yakuwe muri izo nshingano yari amazemo amezi 13.
Brig Gen Deo Rusanganwa usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda, yari ku buyobozi bwa APR FC kuva mu Ugushyingo 2024, asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.
APR FC ntacyo iratangaza kuri izi mpinduka zabaye mu buyobozi bwayo, ariko amakuru avuga ko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru ari we usigara ayoboye by’agateganyo.
Ubwo yaganiraga na IGIHE dukesha iyi nkuru, Col (Rtd) Mugisha yavuze ko iby’impinduka zivugwa na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse batarabimenyeshwa.
Mu mwaka n’ukwezi kumwe ku buyobozi, Brig Gen Deo Rusanganwa yahesheje APR FC kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa mu Rwanda birimo Igikombe cya Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari.
Kuri ubu asize iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota ane na Police FC ya mbere inayirusha umukino umwe.
