Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, yavuze ko atabona uruhare rw’insengero mu bijyanye n’imibereho y’igihugu kandi ko aramutse ari we, nta rusengero na rumwe rwafunzwe rwakongera gufungurwa.
Kagame yari abajijwe ibijyanye n’insengero zafunzwe, zigahabwa ibyo zigomba gukora zikabikora ariko ntizifungurwe.
Kagame yagize ati “ariko ubu bukoroni buzagarukira he? Niba badafite aho basengera bajye basengera kuri telefoni.”
Kagame yavuze ko mu insengero harimo amabandi batakomeza guhangana nabo. Aha ndetse, bamubwiye ko hari abantu bagomba kujya gusengera kure, bigatuma babyiga abo bahasanze, maze agira ati “kereka ahubwo niba mushaka ko n’izo zisigaye tuzifungira rimwe.’
Hashize amezi atari macye insengero zirenga ibihumbu umunani zifunze, icyakora Kagame yavuze ati “rwose ntidukwiye kugumya guta umwanya tuganira ku nsengero.”
Isesengura ryakozwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Imiyoborere, RGB, muri Nyakanga na Kanama 2024 ku nsengero zirenga 13.770 ziri mu bice bitandukanye by’igihugu, ryasize 9.171 muri zo zifunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.
