Ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Hanyurwimfura Egide wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
RIB itangaza ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe tariki ya 11 Ugushingo 2025 mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye bw’uru Rwego n’inzego za Leta, afatwa akekwaho gukora inyandiko mpimbano ngo ubutaka bwagenewe ubworozi bwubakweho.
RIB yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru iti “Mu igenzura ryakozwe tariki ya 11 Ugushingo 2025 ryasanze imwe mu Mirenge itangukanye y’Akarere ka Rwamagana hari site z’ubuhinzi cyangwa z’ubworozi zagabanyijwe mu buryo bw’amanyanga, bituma hari ubutaka bwagenewe ubuhinzi butangwa bwubakwaho.”
Amakuru avuga ko aya makosa yo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rwamagana byagaragaye ko hari abakozi mu Mirenge babigiramo uruhare.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 19 Ugushyingo, akekwaho kugira uruhare mu gukora inyandiko mpimbano ihesha uburenganzira umwe mu baturange bo mu Murenge yayoboraga, ngo ahari icyanya cy’ubworozi hubakwe inzu yo guturamo.
Uru rwego ruvuga ko izi nyandiko zasohotse ziriho umukono w’ushinzwe imicungire y’ubutaka.
Hanyurwimfura afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ibikorwa by’iperereza birakomeje kuko ngo byagaragaye ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi cyangwa amashyamba bwakaswemo ibibanza by’imiturire.
Urukiko ruramutse ruhamije icyaha Hanyurwimfura icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, rwamuhanisha ingingo ya 276 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
