Yanditswe na Dushimimana Elias
Umubyeyi witwa Nyirajyambere Josiane utuye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, ahangayikishijwe n’ubuzima bushaririye umwana we w’umuhungu arimo nyuma yuko umuntu utaramenyekana amugaburiye ibuye ry’isaha imanikwa mu nzu ubwo yari afite umwa umwe w’amavuko, bikamugiraho ingaruka ku buzima.
Mu kiganiro Bplus TV yagiranye na nyina w’uyu mwana w’umuhungu twahaye izina rya Mugisha, yavuze ko ubwo yari avuye guhaha ibyo guteka, yatunguwe no kubona umwana we akanuye bidasanzwe arerembura ndetse azana urufuzi noneho amujyanye kwa muganga agezeyo ahabwa taransiferi ya CHUK nao ahageze abaganga amubwira ko mu muhogo we arimo ibuye ry’isaha rirutaho gato igiceri.
Icyo gihe abaganga bakimubwira gutyo, bahise bamushyiramo sonde inyuramo ibyo kurya no kunywa kuko ibyacaga mu muhogo byahitaga bigaruka binyuze mu mazuru.
Yagize ati” Nagiye guhaha noneho ngarutse mu rugo nsanga umwana wanjye azana urufuzi, arerembura ukuntu ngira uwoba bwinshi, ababizi bambwiye ko uwabiteye batari bumumbwire, yaba jye nabo twari kumwe twatashywe n’ubwoba mujyana kwa muganga, mpageze ampa taransiferi ya CHUK, murwarizayo igihe kinini. Bansoanuriye ko ari ibuye ry’isaha nini ryitambitse mu muhogo noneho acide yayo irawutwika bituma hafungana, bahise amushyiramo sonde tunyuzamo ibyo arya no kunywa kuko iyo binyuze mu kanywa bihita bigaruka”.
Akomeza ati “ Mu byukuri sinorohewe na gato kuko kuva ubwo banyohereje kumurwariza mu rugo kugirango abanze agarure ibiro ngo abagwe, nahuye n’ibizazane kuko igikombe cya potage arya ni Ibihumbi 35 Frw ndetse n’ikindi cy’ifu anyway nkigura Ibihumbi 40 Frw buri cyumweru noneho hakwiyongeraho inzu nkodesha bikambera umutwrao. Nyiri nzu nawe arenda unsohora hanze kuko anyihanganiye igihe kinini cyane”.
Nyirajyambere yaboneyeho gusaba ubufasha Leta n’abagiraneza, bwo kuvuza umwana we dore ko ibitaro abifitiye umwenda w’akabakaba Ibihumbi 400 Frw ndetse no kumushakira aho kuba.
Agira ati” Nubwo nabona ibyo kurya cyangwa icumbi mbamo, ntawe mfite mu muryango wo gutakira, nyiri nzu arenda kunsohra nkangara ku gasozi. Abagiraneza yewe na Leta mumfashe Imana izabaha umugisha, mvuze umwana wanye akire nkuko babinsezeranyije dore ko nkifitiye umwenda ibitaro w’asaga Ibiumbi 400 Frw, uwamfasha yanyura kuri 0787211516 ibaruye kuri Nyirajyambere”.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kubaza ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali niba buzi iki kibazo n’icyo bukivugaho ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yahamagaye Emma Claudine Ntirenganya uvugira uru rwego ntiyitabye telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi yamwoherereje ku rubuga rwa whatssap ntiyabusubije.
Gusa nihagira icyo bukivugaho cyangwa izindi mpinduka zizaba kuri uyu muryango nyuma y’iyi nkuru, INKURUZACU izabigarukaho mu makuru yayo.
Ifoto: Bplus TV
