Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Nibwo kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera, habereye Igitambo cya Misa yo gusezera bwa nyuma Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana azize uburwayi, aho yaguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Iki gitambo cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, cyakurikiwe n’umuhango wo gushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Filipo Rukamba wayoboye Diyoseze ya Butare igihe kinini, akaba yarabaye umuturanyi wa Lt Gen Innocent Kabandana ndetse mbere yo kwitaba Imana, yari yaratanze ubwo busabe bw’uko Musenyeri Rukamba ari we wazayobora Misa yo kumusabira.
Misa yitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abo mu muryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, inshuti n’abavandimwe.
Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje ko urupfu ari inzira ya buri wese uri ku Isi ariko ko ubuzima bw’umuntu butagarukira ku rupfu nk’uko abemera Imana babyizera.
Umuryango wa Lt Gen Innocent Kabandana washimye cyane ubuyobozi bw’igihugu, by’umwihariko umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu burwayi bwe.
Umugore wa Lt Gen Kabandana, yahishuye ko umugabo we yari amaze imyaka ibiri n’amezi atatu yivuza kandi igihugu cyamubaye hafi, by’umwihariko Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Ati “Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira kandi twizeye ko muzakomeza kutuba hafi. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano, ishimwe ryacu riragera ku muryango mu buryo bwihuse. Mu by’ukuri umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo umugabo we yitabye Imana ariko yari yahawe byose bishoboka birimo n’ubuvuzi kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Igihugu.
Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangira kugeza ubwo yarwaraga.
