Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, Nibwo, mu Mudugudu wa Mucuzi, mu Kagari k’Impala, mu Murenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, habereye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kigatuma ubukwe busubikwa ku munota wa nyuma.
Ibi byabaye ubwo umusore witwa Habumugisha Fiston w’imyaka 25 na Muhawenayo Jeannette ufite imyaka 21 bari bafite ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, bakomerekejwe n’abagizi ba nabi bari mu nzira bataha ubwo bari bavuye gushaka bimwe mu bikoresho byo kwifashisha mu bukwe bwabo.
Amakuru dukesha BTN, avuga ko aba bageni barwariye mu Bitaro bya Bushenge, bakomerekejwe bikomeye ndetse banamburwa ibyo bari bafite byose.
Icyo gihe bagiye mu isantere y’ubucuruzi ya Gahuhwezi, iherereye mu mu Murenge wa Nyabitekeri, kuzana agatimba k’umugeni n’imyambaro y’umukwe bari barahakodesheje.
Muri uwo mugorobo haguye imvura nyinshi bayugamayo, kubera ko umuhanda wa Bushenge- Nyabitekeri udashobora kugendwamo na moto mu mvura cyangwa ihise bitewe n’ububi bwawo.
Imvura yahise mu ma saa tatu z’ijoro, barataha, bagera mu isantere y’ubucuruzi ya Bushenge mu ma saa tanu z’ijoro, nko mu ntera ya Km imwe gusa ngo bagere mu Mudugudu w’iwabo.”
Uwatanze amakuru yagize ati: “Bageze nko muri metero 400 barenze santere y’ubucuruzi ya Bushenge, basigaje nka metero 600 gusa ngo bagere iwabo, umukobwa wari waherekeje abageni yagiye kumva yumva abantu atazi baramukuruye,bamwambura imyenda, batangira kumukubita, babereka ibyuma bababwira ko nibataka babakerera.”
Yakomeje avuga ko abo bosore b’abajura bari 6, babambura telefoni 2 (iy’umugeni n’iy’umukwe), igikapu cyarimo agatimba n’inkweto by’umugeni, imipira 2 y’imbeho, agasakoshi karimo amafaranga ataramenyekana umubare, n’ibindi byari bukoreshwe mu bukwe.
Ati: “Twarabategereje turaheba, mu ma saa sita y’ijoro twumva ngo ubukwe ntibukibaye abageni barembeye mu bitaro bya Bushenge bakubiswe barakomeretswa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko abasore batatu muri abo bagizi ba nabi batawe muri yombi.
Agira ati: “Ku bw’amahirwe, itsinda ry’insoresore z’abanyarugomo ryo mu Mudugudu wa Runyinya, uko bari batandatu, twafashemo batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi, abandi turacyabashakisha n’ibyo bibye.”
Habumugisha yavuze ko bakimara gufatwa bashinje bagenzi babo batatu batafashwe ko ari bo babikoze, babazwa, ukurikije uko basubizaga bikagaragara ko babikoranye uko ari batandatu.Gitifu Habumugisha yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’aba bageni n’abari biteguye kubatahira ubukwe bose.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.
