Ku wa 31 Kanama 2025, Nibwo Umutwe w’inyeshyamba wa Sudan Liberation Movement/Army (SLM), watangaje ko inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani, yahitanye abasaga 1000.
Mu itangazo uyu mutwe SLM, ugenzura ako gace katikiriyemo imbaga nyamwishi, washyize ahagaragara, rivuga ko iyi mpanuka nyuma y’imvura nyinshi yamaze iminsi igwa, isenya umudugudu wa Tarasin uri mu misozi ya Marra.
Ryagiraga riti “Amakuru y’ibanze agaragaza ko abaturage bose bo mu mudugudu, basaga 1000 bapfuye, harokoka umuntu umwe gusa.
Guverineri w’Intara ya Darfur uhagarariye igisirikare, Minini Minnawi, yatangaje ko iyi nkangu ari icyago kirengeje ubushobozi bw’abaturage, aboneraho gusaba imiryango mpuzamahanga ubutabazi.
Yogize ati “Turahamagarira imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha n’ubutabazi muri ibi bihe bikomeye, kuko iki cyago kirenze ubushobozi bw’abaturage bacu ubwabo.”
SLM yongeyeho ko iyo nkangu yashegeshe inangiza igice kizwiho kwera imbuto, cyane cyane indimu n’inkeri. Uyu mutwe usaba Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga ubufasha mpuzamahanga gutabara, by’umwihariko mu gushakisha imibiri y’abazize iyo nkangu.
Imyaka ibiri irashize, Sudani iri mu ntambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ya Rapid Support Forces (RSF), ibyatumye iki gihugu kinjira mu icuraburindi, inzara n’ubukene bukabije.
Imibare igaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, abantu basaga 150.000 bamaze kwitaba Imana mu gihe abandi ibihumbi bavuye mu byabo.
