Ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, Nibwo umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Mudugudu wa wa Nyamivumu B, mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yikase igitsina akoresheje icyuma, bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe.
Vincent Uwambayinkindi usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Nyamivumu B, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yahurujwe ko hari umuturage we wishahuye akoresheje icyuma nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati “Nagezeyo nsanga yikebye yakuyeho ubugabo bwe akoresheje icyuma. Yavuye amaraso litiro zirenga eshanu ku buryo ari nk’amahirwe kuko atahise apfa. Uwo muturage yagaragaje ibimenyetso ko yarwaye ku wa Gatandatu taliki ya 30/08/2025 noneho bukeye ku Cyumweru nibwo yishahuye”.
Akomeza ati “Kumufata kugira ngo tumujyane kwa muganga byaratugoye kuko we ntiyashakaga kujyayo, yari yagaragaje ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yambara ubusa babwira umuryango we ngo uzamujyane kumuvuza. Yagiye mu isantiri yitwa Buresi ababwiriza yiyita ‘Yesu’ avuga ko ari we wapfiriye abantu”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage baturanye n’uriya musore avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ko yikomerekeje yoherezwa ku bitaro bya Nyanza ngo afashwe.
Yibanaga mu rugo wenyine, abaturanyi be bavuga ko mu gihe cyashize yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe asa n’ukize ariko nyuma y’iminsi ibiri ishize yari yongeye kugaragaza ibimenyetso ko yasubiye kurwara.
