Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025, Nibwo muri Village Urugwiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR), Filippo Grandi, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na HCR, harimo uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu gushyira imbere kurengera impunzi, gutuma zisanga muri Sosiyete, ndetse no gushaka ibisubizo birambye.
Kuva u Rwanda na RDC byagirana amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugutegura uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda.
Tariki ya 24 Nyakanga, intumwa z’ibi bihugu na HCR zahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, zifata imyanzuro itandukanye irimo gufasha impunzi gutaha ku bushake, kuzisubiza mu buzima busanzwe no kuzifasha kwiyubaka.
Hashingiwe kuri iyi myanzuro, ku wa 25 Kanama HCR yacyuye impunzi z’Abanyarwanda 533 zari zaragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, izishyikiriza Guverinoma y’u Rwanda. Hari izindi zirenga 100 zitegereje gutaha nkuko IGIHE kibitangaza.
Uruzinduko rwa Grandi muri ibi bihugu rwitezeho umusaruro wisumbuyeho mu gukemura ibibazo by’impunzi, cyane cyane ibizibuza gutaha.
