Mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2025, Nibwo umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Muhinda, mu Mudugudu wa Ntonyanga, yishe umugore we akoresheje isuka y’amenyo izwi ku izina rya majagu, ababibonye bemeza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ndetse ko uyu mugabo yajyaga ateguza nyakwigendera ko azamwica.
Amkuru Bplus TV dukesha iyi nkuru, yatangarijwe n’abaturanyi b’uyu muryango, avuga ko uyu mugabo witwa Hareramungu Emmanuel akimara kwambura ubuzima nyakwigendera witwa Chantal, aho yagize ati “ Mukubise majagu inshuro ebyiri kuko yari anzengereje.”
Abaturanyi b’uyu muryango bakomeje bavuga ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yabitswe bwa mbere n’umwana babyaranye, aho ngo yasohotse mu rugo akajya guhuruza arira noneho bamubakije ikimuriza abasobanurira ko se yishe nyina.
Aba baturage bashimangira ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane kuko ngo si ubwa mbere uyu mugabo yari agerageje gukubita umugore we akanamupfuragurira imisatsi mu ruhame nubwo yahitaga atoroka noneho nyuma akaza kugaruka mu rugo bisa n’ibimaze gucogora bigaragara ko atagishakishwa n’inzego z’umutekano.Ikindi nuko nyakwigendera hari abo yari yarabwiye ko umugabo ajya amubwira ko azamwica.
Umvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yemeje aya makuru, aho yavuze ko ibyabaye ari ugukubita no gukomeretsa byateye urupfu.IP Ngirabakunzi kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ashobora guteza impfu ndetse bakagana inzego z’ubuyobozi mu gihe kumvikana byagoranye.
