Yanditswe na Dushimimana Elias
Abantu bane bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri Katanga, bishwe n’abaturage babashinja kugira ubushobozi bwihariye butuma iyo bakoze ku mugabo, acika igitsina.
Ayo makuru yo gukora ku bagabo igitsina cyabo kikavaho amaze ibyumweru bibiri akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse abaturage benshi muri Katanga batangiye kwizera ko ari ukuri koko.
Radio y’Abafaransa, RFI yatangaje ko abayihaye amakuru bavuze ko mu gihe umuntu ufite ubwo bushobozi asuhuje umugabo runaka cyangwa akamukoraho mu bundi buryo igitsina cye gicika. Ni mu gihe ariko abagabo bavugaga ko ibitsina byabo byavuyeho byagaragaye ko babeshyaga.
Ibyo bihuha kandi biri kugenda bigira ubukana bukomeye mu baturage aho batangiye kwibasira abantu babonye mu bice runaka batabamenyereye cyangwa batabafiteho amakuru menshi babashinja ko ari bo bafite ubwo bushobozi nkuko IGIHE cyabyanditse.
Ku wa 8 Werurwe 2026 umugore wari utwite wacuruzaga imyenda ya caguwa mu Mujyi wa Kambove bamuteye amabuye kugeza ashizemo umwuka bamushinja ubwo bushobozi bwo gukora ku bagabo bigatuma igitsina cyabo kivaho.
Ni mu gihe abandi bagabo batatu muri Komini ya Fungurume na bo batwitswe ari bazima barapfa bashinjwa n’abaturage ko ari bo bakora icyo gikorwa.
Umudepite uhagarariye agace ka Kambove mu Nteko Ishinga Amategeko ya Katanga witwa Komba Liliane yamaganye urupfu rw’uwo mugore ndetse asaba ubuyobozi guhagurukira icyo kibazo.
