Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gashyantare 2026, Nibwo hatangiye kumenyekana amakuru y’urupfu rwa Maj General Francis Takirwa wari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, cyanditse ko amakuru cyayakuye mu buyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ahamya ko Maj Gen Takirwa yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyiri aguye mu bitaro bya Mbuya. Bivugwa ko uyu musirikare yazize indwara ya stroke.
Maj. Gen Takirwa yinjiye mu Ngabo za Uganda mu 1989 ndetse yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri iki gisirikare aho yabaye Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri iherereye mu gace ka Mbarara ko mu Burengerazuba bwo muri iki gihugu.
Yanabaye Kandi umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Uburezi, Umuco na Siporo muri UPDF ndetse n’izindi nshingano zitandukanye.

INKURUZACU.RW
