Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 07 Mutarama 2026, Nibwo Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yarasiye mu Kagari ka Cyunuzi, mu mUrenge wa Gatore, Dukuzumuremyi Eric, wakekwagaho ubujura no kwica umumotari wakoreraga mu karere ka Kirehe.
Mu kiganiro umunyamakuru wa INKURUZACU yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, ku murongo wa telefoni, yavuze ko yishwe nyuma yo kwiruka ashaka gutoroka abapolisi bari bamuherekeje ngo ajye kwerekana aho yagiye ahisha ibyo yibye abantu mu bihe bitandukanye.
Yagize ati” Nibyo koko ayo makuru ni impamo kuko mu gitondo cyo ku wa 07 Mutarama 2026, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yarasiye mu Kagari ka Cyunuzi, mu Murenge wa Gatore, Dukuzumuremyi Eric, wakekwagaho ubujura no kwica umumotari wakoreraga mu karere ka Kirehe.
Nyuma yo kumenya ko Dukuzumuremyi Eric w’imyaka 34 ahamagaye umumotari ngo amutware ahantu yarangiza akamwica ndetse akaniba moto ya nyakwigendera mu ijoro ryo ku wa 02 Muatarama 2026, ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’umutekano na Polisi, hahise hatangira igikorwa cyo kumushakisha, aza kugaragara mu Karere ka Nyagatare, aho yari yagiye kugurishiriza iyo moto”.
SP Twizeyimana yakomeje abwira ikinyamakuru INKURUZACU Ati “Yari umujura wiba akica yabikoraga hirya no hino hatandukanye ariko by’umwihariko mu karere ka Kirehe, yari asanzwe yiba agafungwa noneho yafungurwa agakomeza umwuga we cyane ko muri Kamena umwaka ushize wa 2025 nabwo yafunguwe muri gerereza kubera ibyo bikorwa by’ubujura yari akurikiranyweho”.
SP Hamdun Twizeyimana ushimira abaturage batanze amakuru, yaboneyeho kubasaba kuyatangira ku gihe ndetse ko abafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso zitazabyihanganira kandi ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Umurambo wa Dukuzumuremyi Eric wavukiye mu Karere ka Nyagatare, wahise ujyanywa ku Bitaro bya Kirehe.
