Yanditswe na Dushimimana Elias
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, Nibwo hatangiye kumenyekana ko abantu bataramenyekana biraye mu nka z’abaturage bo mu Mudugudu w’Umukamba mu Kagari k’Umukamba mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma barazitemagura, zimwe banazikuramo amaso.
Amakuru avuga ko abaturage batemewe inka ni batatu batandukanye, uwa mbere yasanze inka ye bayitemaguye mu mugongo, undi asanga bayitemye mu mugongo n’amazuru yayo. Mu gihe uwa gatatu yasanze bayinogoyemo amaso.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bibabaje kuba hakiri abantu bagitekereza gukora ubugome nk’ubwo ku matungo, agaragaza ko batangiye iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe kandi babihanirwe.
Yagize ati “Icya mbere ni ugukora iperereza kugira ngo habe hamenyekana abakoze buriya bugizi bwa nabi, icya kabiri ni ukubwira abaturage ko bakwiriye kwirinda iriya mico kuko ni imico mibi cyane, ni ubugome gukomeretsa amatungo.”
Yakomeje agira ati “Ni n’icyaha gihanwa n’amategeko, turabasaba babane neza n’uwaba afite ikibazo cyatuma atumvikana na mugenzi we yegere inzego z’ubuyobozi kugira ngo tubafashe gukemura ibibazo byaba amakimbirane n’ibindi.’’
Ubuyobozi buhamya ko ku bufatanye ko n’inzego z’umutekano batangiye gushakisha abakekwaho iki cyaha, bukizeza abaturage ko ababikoze bazabihanirwa.
INKURUZACU.RW
