Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza 2025, Nibwo iIkirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Gikingo cyagwiriye abantu 72, barindwi muri bo bavanwamo bashizemo umwuka.
Abaturage bacukura amabuye y’agaciro bari bazenze amarira mu maso n’agahinda ku mitima, batangaje ko abaguye mu bisimu bya Koperative KOMIKAGI bari bageze ku gice kirimo amazi menshi Babura uko bavamo kuko yari yamaze kubarengera.
Bati “Barimo bacukurura, umurimyi apfumura ikizenga cy’amazi menshi noneho yinjira mu isimu, arabazibiranya bamwe barapfa, ntibari babizi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bwagiye guhumuriza abatuye muri aka gace nkuko BTN ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Impanuka yabaye ejo hashize, tukibimenyeshwa ku bufatanye n’izindi nzego turatabara, ariko ku bw’ibyago barinbwi babura ubuzima, twahabyukiye n’uyu munsi duhumuriza abaturage. RMB ikomeje gukora iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka.”
Imirambo ya banyakwigendera yahise itwarwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruli, mbere y’uko ishyingurwa.
