Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, Nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’abaturage bamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zifite agaciro ka Miliyoni 38 Frw zakozwe n’uruganda Agasusuruko Tangawizi Ltd.
Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Kayonza bavuga, mu Murenge wa Mukarange, ahabarizwa urwo ruganda, cyakorewe imbere y’abaturage n’itangazamakuru nyuma y’ubugenzuzi bwasanze mu kuzikora hongerwamo ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko izi nzoga zamenywe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe bureba niba inganda zikora zishingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge n’amategeko, basanga hari ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abaturage byongerwamo kandi izinyuranya n’amabwiriza ntizizihanganirwa.
Yagize ati”. Byagaragaye ko izi nzoga zabikwaga mu buryo butizewe ku buryo byateza ibibazo abazinywa, mu bidomoro, pulasitike bityo rero kubwo inyungu z’abaturage no kurengera ubuzima bwabo ntitwarebetera icyakwanngiza ubuzima bwabo”.
Meya Nyemanzi wasabye abaturage kuba maso bakanywa inzoga zizewe ndetse n’inganda zikubahiriza ibyo ubuziranenge buteganya, yakomeje ati “Imisemburo ikoreshwa muri buri kinyobwa iba izwi, iyo rero hagize ikindi kiyivangwamo bisobanuye ko bishobora gutera ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ni yo mpamvu inzego zose zifatanyije zigomba gufatanya kugira ngo ibikorwa nk’ibi tujye tubyirinda. Abaturage bakora inzoga mu buryo butemewe, turabagira inama yo kubireka kuko bishobora no gutera urupfu.’’
Ubuyobozi bw’Akarere bwahamirijw itangazamakuru ko nyuma y’iki gikorwa, harakomeza gukorwa ubukangurambaga bereka abaturage inzoga zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho ibi bikorwa bizanakomereza ahandi mu yindi mirenge.

Hamenywe inzoga zitujuje ubuziranenge za Miliyoni 38 Frw

Meya Nyemanzi(ibumoso) ahagararanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John


Meya Nyemanzi yaburiye inganda nzikora bunyuranyije n’amabwiriza
Amafoto: Bplus TV
INKURUZACU.RW
