Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, Nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucaracara amashusho yerekana Kamayirese Jean D’amour yahurije hamwe Paul Muvunyi na Twagirayezu Thaddée uyobora Rayon Sports.
Uyu munyemari Kamayirese wihebeye ikipe yambara Ubururu n’umweru, ni igikorwa akoze nyuma yo kubona ko iyi kipe irimo ibibazo bikomeye harimo ukutumvikana hagati mu bayiyobora bityo rero yiyemeza guhuza aba bagabo bombi ndetse biranakunda.
Ni ibiganiro byasize buri ruhande rushashe inzobe ku buryo Paul Muvunyi yavuze ibyo atekereza kuri Thadee ndetse na Twagirayezu Thadee avuga ibyo atekereza kuri Paul Muvunyi kugeza ubwo bacoce ibibazo byose byavugwaga hagati yaba bombi ndetse bagira na bimwe biyemeze n’ibyo bafataho umwanzuro birimo kuvugwa hanze aha.
Ubu yamaze guhuza Abasaza Twagirayezu Thaddee na Paul Muvunyi ba Rayon Sports. Aciye aka gahigo nyuma yuko inteko rusange yari yaratumijwe isubitswe. Ibi bije nyuma ya Video yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yafashwe mu bwihisho bukomeye Kamayirese Jean D’amour ari hagati yaba bagabo bahuje urugwiro kuri Hotel ya Kigali Paramount Kicukiro.
Uyu munyemari Kamayirese uherutse gutorerwa kuyobora ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda(Rwanda Leather Association), bivugwa ko ari inshuti y’akadasohoka ya Twagirayezu Thaddee na Paul Muvunyi kuburyo hari icyizere ko aba basaza abahuje bakaba bagiye gukomeza gufatanya mu kubaka murera ifite abafana batari bake mu Rwanda.
Bimwe mu byavuye muri ibi biganiro
Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi bamaze iminsi batavuga rumwe, bavuguruzanya cyane yaba mu itangazamakuru umwe agaca ku ruhande ndetse bakajya bagirana ibiganiro ariko ntibigire icyo bitanga.
Ikintu cya mbere hano cyagarutsweho ni ibihano byafatiwe iyi kipe kubera ibirego bya Robertinho ndetse na Adulai Jalo. Ikipe ya Rayon Sports irasabwa ibihumbi birenga 35 by’Amadorari ubwo ni arenga Milliyoni 40. Aba bayobozi bombi bafashe umwanzuro ko bagiye gukemera iki kibazo mu buryo bwihuse kugira ngo bitazagera mu kwezi kwa mbere bizabafashe kongeramo abakinnyi.
Paul Muvunyi yafashe umwanzuro ko agiye gutangira igikorwa cyo gukusanya amafaranga ariko binyuze mu bandi bagabo bafite amafaranga kandi bakunda ikipe ya Rayon Sports nkuko UkweliTimes ibitangaza.
Ikindi cyagarutsweho ndetse gifatirwa umwanzuro, ni ikibazo cya Afhamia Lotfi. Kugeza ubu bivugwa ko bamaze kwemeza ko bagiye kwishyura amafaranga akubiye mu masezerano yari hagati ya Rayon Sports n’uyu mutoza. Uyu mutoza naramuka yanze kuyakira barayohereza kuri Konti ye ibindi bikazaba nyuma kuko ntacyo bazaba bamugomba.
Iyi nama yaba bagabo bayoboye urwego rw’umuryango ndetse n’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, irakomeje kuko bivugwa ko imaze gukorwa iminsi ibiri ariko kandi ikaba inakomeje kugira ngo ibintu byose bishyirwe ku murongo.
Ni igikorwa akoze nyuma yo kugarura umuhanzi Kitoko Bibarwa mu Rwanda, Kamayiresi Jean D’Amour, ibyashimangiwe ubwo yamwakiriranyaga urugwiro ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Biravugwa ko Kamayiresi Jean D’amaour ari we ugiye guhagararira inyungu za Kitoko Bibarwa ukiri umuhanzi ukomeye kugeza ubu. Kitoko Bibarwa afite igitaramo tariki 5 Ugushyingo 2025 azahuriramo na Davido muri BK Arena.



Paul Muvunyi yahuje urugwiro na Twagirayezu Thaddee

Umunyemari Kamayirese Jean Damour(hagati) yamaze kugarura umwuka mwiza hagati ya Twagirayezu Thaddee na Paul Muvunyi


Kamayirese Jean Damour wegeranye na Paul Muvunyi asanzwe ari umufana ikomeye wa Rayon Siports
INKURUZACU.RW
