Yanditswe na Dushimimana Elias
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukwakira 2025, Nibwo abari mu zabukuru bo mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, baremewe n’ubuyobozi nabo bashimira Leta igikomeje kubitaho uko bucya n’uko bwije.
Ibi bikorwa byo kuremera imiryango 8 ibyo kurya, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku, bikozwe mu gihe muri uyu Murenge wa Muhima, hakorwwga ubukangurambaga bwatangirijwemo Ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hanizihizwa Umunsi mukuru w’Abageze mu zabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti:“Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye”.
Kabaganwa Edithe wo mu Kagari k’Ubumwe, mu Mudugudu w’Isangano, avuga ko ibyo bahawe n’ubuyobozi bije bikenewe kuko hari igihe umuntu abura ibyo kurya akabura uwo atakira cyakora mu gihe ubuyobozi bubegereye bikabereka urukundo bafitiwe. Ati” Sinabasha gusobanura ibyiyumviro nagize nyuma yo guhabwa ibi bintu kuko hari igihe umuntu asonza yabura ibyo guteka akanabura n’uwo atakira. Ibi rero bitugaragariza urukundo Leta idufitiye”.
Undi witwa Merciane Mukantabana wo mu Mudugudu wa Rugenge, mu Kagari ka Rugenge, Yatangarije umunyamakuru wa INKURUZACU ati” Kwegera abaturage binyuze mu bikorwa bitugaragariza irukundo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame adukunda nk’abaturage kuko atajya ahwema kwita ku Banyarwanda ndetse ko ibyo dukorerwa bidukura mu bwigunge”.
Umusaza witwa Sebukayire Michelle wo muri uyu Murenge wa Muhima yagize ati “Ibyo twahawe biradufasha mu buryo bw’umubiri cyane ko bamwe muri twe tutagifite imbaraga zo gukora ngo tubone ibidutunga bityo rero tunejejwe nuko igihugu kigifite umuco wa Kinyarwanda wo kwita ku babyeyi by’umwihariko abageze mu zabukuru.
Turashimira cyane Perezida Paul Kagame wadukuye mu icuraburindi, hirya no hino ibikorwa bye biragaragara kandi birivugira, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima n’Akarere muri rusange usanga batwegera bakamenya imimerere turimo ku buryo ntawe ushobora guheranwa n’agahinda”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alex ubwo yifatanyaga n’abaturage yabwiye abari mu nteko y’abaturage yaberaga mu Kagari ka Kabeza ko abageze mu zabukuru bagomba ati: ” ni ngombwa ko twese dukomeza gushyigikira ubumwe bwacu, tukiyumva nk’Abanyarwanda mbere y’ibindi byose”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace yashimiye abaturage bitabira gahunda za Leta bakanabishyigikira ikindi anashimira byimazeyo abaturage kubwo uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu.
Gitifu Mukandori wishimira imyitwarire iranga abari mu zabukuru babarizwa mu Murenge wa Muhima, yagize ati” Mbere na mbere turabashimira abaturage bo muri uyu murenge wa Muhima bitewe nuko kwitabira ibikorwa bya Leta no gushyigikira gahunda za Leta mu bikorana umwete ikindi tunabonereho gushimira abageze mu zabukuru kuko murangwa n’indangagaciro, umuco Nyarwanda. Turabasaba gushyira hamwe mufatanyije n’abakiri bato”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alex ubwo yifatanyaga n’abaturage yabwiye abari mu nteko y’abaturage yaberaga mu Kagari ka Kabeza ko abageze mu zabukuru bagomba gusenyera umugozi umwe ku buryo mu ntege nke za buri wese buri umwe aba agomba gusindagiza mugenzi we kandi bagasangizanya amateka by’umwihariko ayaranze igihugu dushyigikira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda.
Agira ati” Abageze mu zabukuru mugomba gusenyera umugozi umwe n’abakiri bato nk’imbaraga z’igihugu kuko umuto yegereye umukuru basangizanya amateka y’igihugu cyacu kandi ufite intege nke agasindagizwa ikindi twese tugakundana, tugashyigikira ubumwe bwacu tukiyumva nk’Abanyarwanda mbere y’ibindi byose.”
Hanakozwe kandi igikorwa cyo gupima abaturage indwara zitandura harimo iz’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri, diyabete, indwara z’ubuhumekero, n’izangiza ubuzima bwo mu mutwe, aho abaturage basabwe kujya bisuzumisha kugirango bamenye uko bahagaze ku buryo uyisanzwemo akurikiranywa mu buryo bworoshye ndetse banasabwa kwirinda kunywa isukari nyinshi, kurya umunyu mwinshi no gukora siporo.
Igikorwa cyo gupima izi ndwara cyari kiyobowe na bamwe mu baganga baturutse ku Kigo Nderabuzima cya Muhima ndetse n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu Murenge wa Muhima.






Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alex yasabye abaturage gusenyera umugozi umwe

Amafoto: MUGARUKA Silas KABERA
