Abaturage bo mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, basabwe kutajenjekera abateza umutekano muke, ubujura, gusigasira isuku no kubahiriza gahunda za Leta zirimo gutangira ku gihe ubwisnungane mu kwivuza.
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025, ubwo mu Kagari ka Rugenge, hateraniraga inteko rusange y’abaturage ku rwego rw’umurenge, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alex .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yashimiye abaturage bakomeje kwitabira gahunda zitandukanye za leta kuko ari imwe mu nkingi zituma uwo ariwe wese amenya uko igihugu gihagaze ndetse anaboneraho kubasaba kwirinda igihungabanya ituze rya

Yagize ati” Mbere na mbere ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima, burashima cyane abaturage bitabiriye iyi nteko rusange yaba hano ndetse n’ahandi mu tundi tugari. Mu byukuri iyo mwayitabiriye birafasha cyane kuko niho muhuriza ibitekerezo, hakemurirwa ibibangamiye abaturage ndetse n’ukeneye ubufasha bikoroha kumumenya agafashwa”.
Akomeza ati” Nanabonereho kubibutsa gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza( Mituel de Sante) no kwizigamira by’igihe kirekire muri Ejo Heza, kuko iyo ufite mituweli ubaho utekanye, warwara ukivuza neza . Ntawe ukwiye rero gusigana n’undi mu gutanga mituweli kuko ni inshingano za buri wese ikindi indwara itera idateguje,bityo rero twese turasabwa kuyiha agaciro tukayifata nk’ingi y’ubuzima”.

Aimable Tuyisenge, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa Dasso mu Murenge wa Muhima, yatangaje ko nubwo muri Muhima ubuzunguzayi bwacitse ariko abakibukora baturutse ahandi bakwiye kwisubiraho. Ati” Nubwo ubuzunguzayi mu Murenge busa n’ubwacitse ariko ababukora baturuka ahandi rimwe na rimwe bahanyura bagiye ahandi bakwiye kwisubiraho kuko ntawe ukwiye kunyuranya n’amabwiriza leta yashyizeho”.
CIP Aimable NTAGWABIRA uyobora sitasiyo ya Polisi ya Muhima, yasabye abafite utubari gukomeza kubahiriza amabwiriza, aho ibijyanye n’urusaku. Ati” Abafite utubari mukwiye kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano w’abo muturanye kandi mwirinda kurenza amasaha, kurenza urusaku rwagenwe ndetse mukirinda guha inzoga abakiri bato n’ibindi namwe muzi bitemewe”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Ingangare Alexis wari umushyitsi mukuru muri iyi nteko rusange y’abaturage, yashimiye abaturage bubahiriza gahunda za Leta, kurangwa n’isuku, umutekano ndetse anabasaba by’umwihariko urubyiruko kwirinda ingeso zirimo no kunywa ibiyobyabwenge.
Agira ati” Turashimira cyane abaturage mucyubahiriza gahunda za Leta kandi mukazishyira mu bikorwa ariko tukaba tubasaba kurangwa n’isuku, kwirinda guhungabanya umutekano n’ituze rusange ry’abaturage aho mutuye ndetse hirindwa ibiyobyabwenge ikindi mwirinda ibiza”.

Akomeza ati” Babantu bagenda genda ijoro ni ukubacungisha ijisho nibaboneka, hari igihe usanga bamwe bava mu tubari bwije bagahita bajya guhungabanya umutekano ikindi umuturage abe ijisho rya mugenzi we ku buryo nihagira umenya utubari ducuruza inzoga z’inkorano azatura akara nubwo kugeza ubu ntahazwi”.
Ubusanzwe inteko z’abaturage zihuza abaturage bo mu mudugudu umwe zikaba rimwe mu cyumweru bitewe n’umunsi n’amasaha baba barihitiyemo cyakora umunsi wo ku wa Kabiri akaba ariwo uhurizwaho na benshi, bakarebera hamwe ibitagenda neza mu mudugudu wabo hagamijwe kugira ngo bikosorwe, ariko by’umwihariko zigakemurirwamo bimwe mu bibazo by’abaturage biba byiganjemo amakimbirane akunda kubera mu miryango.







