Umuyobozi Mukuru wa Premier League, Richard Masters, yavuze ko nta gahunda ihari yo gukinira imikino ya shampiyona hanze y’u Bwongereza.
Mu kwezi gushize, amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu Butaliyani no muri Espagne yatangaje ko hari gahunda yo gukinira imikino ya shampiyona muri Australia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ari gushaka uko yahabwa uburenganzira na FIFA na UEFA.
Nibyemezwa, amakipe yo muri La Liga ari yo FC Barcelone na Villarreal CF azahurira i Miami mu Ukuboza, mu mukino waba ari wo wa mbere wo muri shampiyona y’i Burayi ukiniwe mu mahanga.
Na none nibyemezwa, amakipe yo muri Serie A arimo Milan AC na Como azahurira i Perth muri Australia muri Gashyantare.
Imikino imwe n’imwe idasanzwe, nk’iya Super Coupe y’u Butaliyani n’iya Super Coupe ya Espagne, imaze igihe ikinirwa hanze y’ibi bihugu.
Igitekerezo cyo gukinira umukino udasanzwe wa Premier League hanze y’u Bwongereza, uzwi nka “umukino wa 39”, cyigeze gushyirwa ku meza mu 2008 ariko giterwa utwatsi n’abarimo itangazamakuru n’abafana.
Nubwo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Premier League, Richard Scudamore, yavuze mu myaka 10 ishize ko amakipe amwe abyifuza, Masters yashimangiye ko bitazabaho.
Ati “Ndatekereza ko ntacyo bihindura ku bitekerezo bya Premier League kuri ibi, nta gahunda yo gukinira imikino hanze y’u Bwongereza.”
Yongeyeho ati “Ntabwo biri mu byo nkurikiranira hafi kandi ntibiri mu byo tuganira.”
Hari amakipe 11 yo muri Premier League afite ba nyirayo bakomoka muri Amerika, bikaba biri hafi kugera kuri 2/3 by’amajwi (14) akenewe kugira ngo amategeko ya Premier League ahindurwe.
Mu mwaka ushize, Perezida w’Ikipe ya Liverpool, Tom Werner, yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko yifuza kubona imikino ya Premier League ikinirwa i New York, Tokyo, Los Angeles, Riyadh na Rio de Janeiro, ibintu byateye ubwoba bamwe mu bafana ko igitekerezo cy’umukino wa 39 gishobora kugarurwa.
Ni mu gihe nyir’ikipe ya Bournemouth, Bill Foley, ukomoka muri Amerika, yavuze ko atashyigikira gukinira imikino ya shampiyona hanze.
Masters yongeyeho ati “Premier League yigeze kubitekerezaho imyaka irenga 10 ishize, impamvu yari iyo gukomeza gukundisha shampiyona ku rwego mpuzamahanga, ariko twabigezeho mu bundi buryo, binyuze kuri internet, abafatanyabikorwa bacu ba televiziyo ndetse n’ibikorwa nka ‘Summer Series’ muri Amerika. Impamvu yari gutuma icyo gitekerezo gishyirwa imbere ubu ntigihari.”
Ikipe ya Liverpool yatwaye igikombe cya Premier League giheruka izatangira shampiyona ya 2025/26 yakira Bournemouth ku wa Gatanu, aho Masters yashimangiye ko “iyi izaba ari shampiyona ikomeye cyane.”
Source: IGIHE
