Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Urukiko rusesa Imanza gukatira Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera igihano cy’imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zateganyijwe mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo, yifashishije Sosiyete ya Zion Construction.
Mu iburanisha ryabaye tariki ya 23 Nyakanga, Mutamba yabwiye urukiko ko atigeze anyereza aya mafaranga, ko n’ikimenyimenyi akiri kuri konti ya Zion iri muri Rawbank, asobanura ko iyi sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka iyi gereza.
Yagize ati “Muri uyu mwanya ndi imbere yanyu, miliyoni 19 nshinjwa ziri kuri banki. Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba ntiyigeze afatamo n’idolari. Wanyereza ute amafaranga atarigeze akorwaho?”
Umushinjacyaha Sylvain Kaluila kuri uyu wa 13 Kanama yabwiye urukiko ko Zion ari sosiyete yashyizweho kugira ngo ijye yifashishwa mu bikorwa by’amanyaga kuko abanyamigabane bayo bashakishwa kuko bahunze.
Kaluila yagize ati “Amafaranga ntari kuri konti ya Leta, ntakiri aya Leta. Yahindutse aya Zion Construction.”
Umushinjacyaha yagaragaje ko urukiko rukwiye guhamya Mutamba icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari, rukamukatira imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, akanasubiza aya mafaranga kuri konti ya Leta.
Yagize ati “Mutamba agomba guhanishwa imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, akabuzwa mu gihe cy’imyaka 10 gutora, kujya mu myanya ya Leta kandi agasubiza miliyoni 19 z’Amadolari kuri konti zahozeho.”
Mutamba yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Kamena 2025 ubwo yamburwaga ubudahangarwa kugira ngo akorweho iperereza.
