Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, Nibwo abanyamuryango b’amashyirahamwe abongerera agaciro impu hirya no hino mu gihugu, batunguwe no gusubikirwa amatora yari yitezwemo kumenya umuyobozi uzabayobora mu gihe bose bibumbiye mu ihuriro rimwe.
Bamwe muri bo babarizwa mu mashyirahamwe abiri harimo RLVCA na RAPROLEP, ubwo bari basoje amahugurwa bari bamazemo ukwez yaberaga mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda mu kigo cya (RICEM-Kabusunzu)i, batunguwe no kumva ko igikorwa cyari kigiye kuba kibaye gisubitswe nkuko D.G w’inganda n’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM ), Twahirwa Chritian yabihamirije itangazamakuru.
Twahirwa yagize ati” Turakorana n’inzego bireba nka PSF kugirango zisuzume niba hari ibyo bujuje bisabwa kugirango amatora akorwe, Icyo mbwira abanyamuryango ni uko kugirango tugire ishyirahamwe rimwe ni uko abashinze RAPROLEP bandika bavuga ko bemeye gukorera hamwe kuko bose bakora bimwe. Umwihariko wacu ni uko twagira ihuriro rimwe ikindi ni uko aya matora azaba vuba bitarambiranye nyuma yo kumva ibisabwa”.
Bamwe mu banyamuryango ba RLVCA na RAPROLEP baganiriye n’ikinyamakuru INKURUZACU bavuze ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo gusubika amatora bitewe nuko bakabaye barabitangarijwe mbere kuko kuyitegura byabasabye kugira imwe mu mirimo bahagarika.
Umwe ati” Kuba amatora atakozwe uyu munsi ni igihombo ku banyamuryango bitewe nuko kugirango umunyamuryango aze aho yari ateganyijwe kubera aba yatakaje byinshi, twese twaje hano tuvuye mu ntara zitandukanye, igihe hazaba hemejwe kubera bizadusaba kugaruka urumva rero ni akazi katoroshye kandi gasaba byinshi”.
Undi ati” Ubundi ntekereza ko ibiri kuba ntaho bitandukaniye n’akajagari, ni ibisiga icyasha ibyo dukora, Leta ikwiye guhagurukira iki kibazo niba hari abandi yifuza kuzana ngo batuyobore turatekereza ko bitashoboka cyane ko hari imwe muri Association ikora nka baringa kuko yanditse mu mpapuro gusa ariko idakora”.
Ibi bikozwe mu gihe hari hasojwe amahugurwa y’ukwezi yakozwe kuva ku itariki ya 08 Nzeri-10 Ukwkaira 2025, yari yahurije hamwe abanyamuryango bose bo mu mahuriro abiri yateguwe na Minicom ibitewemo inkunga na banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) ku bufutanye na RDB, PSF, RTB na RSB ,bari mu gikorwa cyo guhugura abanyarwanda n’abaturarwanda bongerera agaciro Impu z’umwite: (Impu Mbisi).
