Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Sangwa, Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, hamenyekanye inkuru y’incamugongo ibika urupfu rwa Bisengimana Vincent wari waje kuhasura abavandimwe be noneho bajya kumwakira mu kabari kahaherereye akaharwanira n’umugabo witwa Claude bikabaviramo kugwa muri ruhurura yakomezanyije nyakwigendera akagaragara bwakeye yamaze gushiramo umwuka.
Bamwe mu bahatuye batangarije Bplus TV dukesha iyi nkuru ko ubwo imvura yagwaga mu ijoro ryakeye, batunguwe no kumva urusaku rw’abakizaga umugabo witwa Bisengimana Vincent warwaniraga mu kabari k’umugore witwa Claire n’undi witwa Irankunda Claude, bapfa icupa rya Fanta umwe yari ahiritse atabishaka noneho bibaviramo gufatana mu mashingu.
Bagize bati” wanira mu kabari k’umugore witwa Claire bamenye amakuru y’iri saganya,….
Aba baturage bavuga ko ku rwana bidakwiye gufatwa nk’igisubizo cy’iki kibazo bakome babwira Bplus TV ko inzoga bari banyoye ariyo nyirabayazana
Umuvugizi wa Polisi, mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ku murongo wa telefoni, yahamirije iyi nkuru Bplus TV ndetse ko hatangiwe gukorwa iperereza
CIP Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abaturage muri rusange kwirinda ahantu hashyira ubuzima mu kaga
Nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45 na 48, usize abana Barindwi n’umugore, umurambo we wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru
