{"id":2601,"date":"2026-03-27T08:09:09","date_gmt":"2026-03-27T08:09:09","guid":{"rendered":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/?p=2601"},"modified":"2026-03-27T08:09:20","modified_gmt":"2026-03-27T08:09:20","slug":"nyanza-umusaza-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwica-nyirakuru","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/?p=2601","title":{"rendered":"Nyanza: Umusaza yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyirakuru"},"content":{"rendered":"\n<p><strong><em>Ku wa 25 Werurwe 2026, Nibwo umukecuru witwa MUKABUTERA Sarah wo mu mudugudu wa Ruvuzo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, yaguye kwa muganga nyuma kuhagezwa ngo yitabweho n&#8217;abaganga ubwo yari asanganwe ibikomere igihe yari yagiye guhinga mu murima, bigakekwa ko byagizwemo uruhare n&#8217;umusaza yari abereye nyirakuru.<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Umuvugizi wa Polisi mu ntara y\u2019Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA dukesha iyi nkuru ko kubufatanye n\u2019ubugenzacyaha hari uwatawe muri yombi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201dHatawe muri yombi umusaza w\u2019imyaka 73 byitwa ko ari umwuzukuru we aho akekwaho kuba ariwe waba waragize uruhare mu rugomo rwakorewe uriya mukecuru byanamuviriyemo kwitaba kwitaba Imana, rero iperereza rirakomeje\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Amakuru aturuka mu bakurikiranye aya makuru bavuga ko bikekwa ko uriya musaza ashobora kuba yaravuye mu gihugu cya Uganda akaza ashaka kuzungura imitungo yo kwa nyirakuru.<\/p>\n\n\n\n<p>Umurambo wa nyakwigendera uri ku bitaro by\u2019akarere ka Nyanza naho ukekwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero.<\/p>\n\n\n\n<p>Polisi irakomeza kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by\u2019urugomo kuko ari icyaha gihanwa n\u2019amategeko kuko uwo bizajya bigaragaraho wese nta narimwe Polisi izajya imwihanganira kuko azajya afatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha akaba yabiryozwa bityo birinde urwo rugomo kuko binagira ingaruka aho bishobora kuviramo umuntu urupfu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa 25 Werurwe 2026, Nibwo umukecuru witwa MUKABUTERA Sarah wo mu mudugudu wa Ruvuzo mu kagari ka<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":2602,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30,31],"tags":[],"class_list":["post-2601","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-mu-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2601","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2601"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2601\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2603,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2601\/revisions\/2603"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/2602"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2601"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2601"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2601"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}