{"id":2504,"date":"2026-03-15T07:24:46","date_gmt":"2026-03-15T07:24:46","guid":{"rendered":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/?p=2504"},"modified":"2026-03-15T17:47:11","modified_gmt":"2026-03-15T17:47:11","slug":"abatuye-mu-karere-ka-kicukiro-batewe-ubwoba-nabajura-bitwaza-imbwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/?p=2504","title":{"rendered":"Abatuye mu Karere ka Kicukiro batewe ubwoba n&#8217;abajura bitwaza imbwa"},"content":{"rendered":"\n<p><strong>Yanditswe na Dushimimana Elias<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p><strong><em>Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko batorohewe cyane n&#8217;ikibazo cy&#8217;isoresore zibategera mu nzira zikabambura ibyo bafite hagira n&#8217;ugerageza kubacika bakamushumuriza imbwa.<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Mu kiganiro aba baturage bo mu tugari twa Nyanza na Nyarurama bagiranye na ATV, bagaragaje ko ku manywa ababona agahenge kuko abo bajura birirwa baryamye ariko bwatangira kugoroba, bagahita bigaba inzira zinyurwamo n&#8217;abaturage biganjemo abava n&#8217;aberekeza kuri Gare ya Nyanza ndetse n&#8217;abarema isoko rya Karembure.<\/p>\n\n\n\n<p>Bati&#8221; Iwacu mu Murenge wa Gatenga, nka Nyarurama na Nyanza ntitworohewe n&#8217;ibisambo bidutegera mu nzira, ushiduka bagucakiye bakagucucura gusa ikibabaje ntiwabamenya kuko ku manywa birirwa baryamye ku buryo utabamenya noneho bwa kwira bakigabiza imihanda. Bikozemo amatsinda atandukanye harimo n&#8217;abitwaza imbwa bashumuriza umuntu agahita arambika hasi ibyo afite&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Baboneyeho gusaba inzego z&#8217;umutekano harimo na Polisi guhagurukira iki kibazo, ababikora bagakanirwa urubakwiye.<\/p>\n\n\n\n<p>Aba baturage bagaragaza ko ubu bujura bubagiraho ingaruka mbi, baboneyeho gusaba inzego bireba by&#8217;umwihariko iz&#8217;umutekano guhagurukira iki kibazo.<\/p>\n\n\n\n<p><br>Umuvugizi wa Polisi, mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire mu kiganiro yagiranye na ATV ku murongo wa telefoni, yavuze ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri nubwo hari icyatangiye gukorwa ngo ubwo bujura bucike burundu.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati&#8221; Nibyo hari amakuru twahawe n&#8217;abaturage batandukanye barimo abo mu Kagari ka Nyarurama ko hari abajura bategaga abantu bakabambura ndetse bakanabakomeretsa. Ubwo rero twatangiye kubafatira ingamba kuko hafi ya gare mu bajura 9 twafashemo batatu mu ntangiriro z&#8217;uku kwezi kwa Werurwe mu gihe batandatu bakiri gushakishwa ndetse no muri Mutarama hari hafashwe abandi. Rero turizeza abaturage umutekano usesuye, bahumure inzego z&#8217;umutekano ntizisinziriye, ikibazo cyabo turi kugishakira umuti urambye binyuze mu gukaza amarondo n&#8217;amapaturuyi y&#8217;inzego z&#8217;umutekano zirimo Polisi kandi batangire amakuru ku gihe natwe bizadufasha guhashya ibyo bisambo&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>CIP Gahonzire kandi yaboneyeho gushishikariza abantu gukura amaboko mu mifuka no kudaca mu nzira zibaganisha mu bikorwa bibi. Ati &#8221; Usanga abafite ingeso y&#8217;ubujura babikora mu buryo butandukanye bakumva ko barya ibyo abandi bakoreye badashaka gukora, nibabireke birinde ibikorwa byabashora mu byaha, bakure amaboko mu mifuka bakore. Abazafatwa ntakubagirira impuhwe bakwiye kugororwa cyane ko biganjemo abakoresha ibiyobyabwenge&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Itegeko no.68\/2018 ryo ku wa 30\/08\/2018 riteganya ibyaha n\u2019ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n\u2019urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y\u2019umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y\u2019inyungu rusange mu gihe cy\u2019amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.<\/p>\n\n\n\n<p>Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n\u2019abantu barenze umwe.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Dushimimana Elias Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":2505,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30,31],"tags":[],"class_list":["post-2504","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-mu-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2504","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=2504"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2504\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2512,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/2504\/revisions\/2512"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/2505"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=2504"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=2504"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=2504"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}