{"id":1667,"date":"2025-09-11T07:16:41","date_gmt":"2025-09-11T07:16:41","guid":{"rendered":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/?p=1667"},"modified":"2025-09-11T07:16:43","modified_gmt":"2025-09-11T07:16:43","slug":"umusore-wimyaka-37-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwica-se-bapfa-isambu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/?p=1667","title":{"rendered":"Umusore w&#8217;imyaka 37 yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica se bapfa isambu"},"content":{"rendered":"\n<p><strong><em>Umusore witwa Nikuze F\u00e9licien wo mu Mudugudu wa Nyakagashikura, Akagari ka Mwezi Umurenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke uri mu kigero cy&#8217;imyaka 37 yatawe muri yombi, akurikiranyweho kwica se witwa Nsengimuremyi Edouard, amutemesheje umupanga mu mutwe amuziza kutamuha umunani.<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Amakuru avuga ko uwo musore w\u2019imyaka 37 usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ngo ubwo we na se umubyara bari mu gikoni batetse, yamubajije impamvu atamuha umunani, se amusubiza ko azawumuha najya gushaka noneho undi ahita yihina mu nzu azana umupanga amutema ku kuguru se agwa hasi uwo musore akomeza kumutema mu mutwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubwo ibyo byabaga nyina w\u2019umusore yari ahari ariko asa n\u2019utazi ibiri kuba kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Umukobwa w\u2019umuturanyi niwe wahanyuze abona ibiri kuba ashatse gukangara uyu musore amubwira ko namwegera nawe amutema, uwo mukobwa yiruka ajya guhuruza abaturanyi bahagera umusaza amaze gushiramo umwuka.<\/p>\n\n\n\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w\u2019Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascene yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abaturanyi bahuruye bafashe ukekwa ataracika, ndetse ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cAbaturage twabasabye gufatanya mu kwicungira umutekano kugira ngo tugire umuryango utuje, tubasaba kunga ubumwe no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba ari abarwayi tubavuze\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Umurambo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Edouard wajyanywe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y\u2019uko ushyingurwa. Asize abana batanu n\u2019abuzukuru.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umusore witwa Nikuze F\u00e9licien wo mu Mudugudu wa Nyakagashikura, Akagari ka Mwezi Umurenge wa Karengera, mu Karere ka<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1668,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30,31],"tags":[],"class_list":["post-1667","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-mu-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1667","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1667"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1667\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1669,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1667\/revisions\/1669"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/1668"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1667"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1667"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/inkuruzacu.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1667"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}